img-20240211-wa0136-63347

Abanyarwanda baba muri Suède bizihije Umunsi w’Intwari

Ambasade y’u Rwanda muri Suède ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bizihije umunsi w’Intwari z’u Rwanda.

Uyu munsi wizihirijwe mu gace ka Central Sweden kari mu Ntara ya Varmland. Hateraniye Abanyarwanda benshi n’inshuti zabo cyane cyane abatuye mu duce tw’Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba, mu ijambo rye, yagarutse ku mateka y’abagaragaje ibikorwa by’ubutwari byatumye u Rwanda rutekana ruba Igihugu cyubashywe, kandi gitera imbere buri munsi.

Yibukije Abanyarwanda batuye muri Suède kutibuka Intwari z’u Rwanda gusa, ahubwo bagahora bashishikajwe no gukora icyiza, kugira ubunyangamugayo, ubumuntu n’ubumwe bibarange bagamije gusigasira ibyagezweho no gukomeza kubaka u Rwanda.

Ambasaderi Gashumba yatanze urugero rw’ubudasa ku Banyarwandakazi bashinze ishuri ry’umuco rimaze imyaka irenga 10, ryigisha abana ururimi rw’Ikinyarwanda, kubyina no kuririmba, ndetse anashimira byimazeyo abarishinze.

Iri shuri buri mwaka rizana abanyeshuri 50 gusura urwababyaye.

Yanashimye kandi Umunyarwanda Hakizimana Dieudonne D’Amour, ukora ibikorwa byo gucuruza no kumyekanisha ikawa y’u Rwanda muri Suède.

Amb. Gashumba yasoje abibutsa ko ku itariki ya 16 Werurwe Abanyarwanda baba muri Suède bazizihiza agaciro Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yahaye umugore mu buryo bugaragarira buri wese.

Ambasaderi wa Botswana ndetse n’uwa Zimbabwe muri Suède na bo bifatanyije n’Abnyarwanda muri uyu muhango.

Ambasaderi wa Zimbabwe, Priscila Misihairabwi- Mushonga na Juliana Dube- Gobotswang wa Botwana, bavuze ko ubudasa bw’Abanyarwanda batuye muri Suède bubabera urugero, bakaba bifuje ko ubutaha bazahura nk’Abanyafria kandi ko bagiye kubyitaho.

Ambasaderi wa Botswana yagarutse ku gitabo yanditse asoza kaminuza, aho yahisemo kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amwe mu mateka ashariye, ariko uyu munsi akaba anejejwe no kubona Abanyarwanda barangwa n’ubumwe no gukunda Igihugu.

Karara Jean Noel na Kwizera Jonas bahagarariye Abanyarwanda muri Suède babibukije ko muri uyu mwaka u Rwanda ndetse n’Isi hazibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bikaba bifite igisobanuro cyihariye.

Muri uyu muhango kandi hanatangirijwe umuryango uhuza Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu mu duce twa Orebro- Karlstad na Vesteras.

Ibirori kandi byaranzwe n’imbyino ndetse no kwidagadura mu buryo bunyuranye babifashijwemo n’Abanyarwanda b’abanyamuziki baba muri Suède.

Tags: No tags

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *