abanyeshuri_94_bamaze_kubona_phd_binyuze_mu_bufatanye_bwa_ur_na_suede-801c8

Abanyeshuri 94 bamaze kubona PhD binyuze mu bufatanye bwa UR na Suède

Hashize imyaka irenga 20 hatangijwe ubufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na Suède. Bwashyizweho hagamijwe kongerera ubushobozi iyi kaminuza no kuzamura ireme ry’uburezi binyuze muri porogaramu zinyuranye.

Kugeza ubu binyuze muri ubu bufatanye, abanyeshuri 94 bamaze kubona impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu mashami atandukanye muri za kaminuza zinyuranye.

Kuri uyu wa Gatatu ku ya 24 Mata 2024 ubwo hasozwaga inama ngarukamwaka nyuguranabitekerezo ihuriweho na Leta y’u Rwanda na Suède ku bijyanye n’ubushakashatsi binyuze muri Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi ushinzwe imikoranire ya kaminuza zo muri Suède n’iy’u Rwanda, Dr Etienne Ruvebana, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye n’ubwo hari ubwo abantu badashobora kumva uburemere bwabyo.

Ati “Ni ikintu gihambaye buriya hari ushobora kumva uwo mubare akumva y’uko atari benshi cyane, ariko buriya ufashe ubushobozi buyijyaho n’imyaka itwara aba bantu bose ni ikintu gihambaye.”

Ubu mu cyiciro cy’imyaka irindwi cyatangiye mu 2019 harimo abanyeshuri 38 ba PhD bakura ubumenyi muri Kaminuza y’u Rwanda n’izo muri Suède ‘Sandwich PhD Training’, abandi 26 muri porogaramu ya PhD bakurikiranira amasomo yabo muri UR.

Hari kandi abandi icyenda basoje amasomo ya PhD ariko bari gukora ubushakashatsi, 29 bo muri UR bo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza muri UR n’abandi umunani bo mu cyiciro cyabanje bari gukurikirana amasomo ya PhD.

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mu iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin, yagaragaje akamaro k’ubushakashati mu iterambere ry’igihugu; anashimangira ko ari urwego rukwiye gushyirwamo ingufu nyinshi na Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Ikintu maze kubona mu myaka ibiri maze nkorera mu Rwanda ni uko guverinoma y’iki gihugu iyo bandika cyangwa bategura ingamba z’ibigomba gukorwa, igihe cyose bashingira ku bimenyetso bifatika kandi ndabashimira.”

“Kugira ngo ubone ibyo ushingiraho bisaba ubushakashatsi burimo n’ubwa kaminuza. Ikigomba gushyirwamo imbaraga ni ukureba uko bwajya bukorwa buhereye hasi ku cyo igihugu gikeneye no ku cyo guverinoma ishaka.”

Porogaramu za PhD ziri kwigirwa mu Rwanda

Ubu muri Kaminuza y’u Rwanda hari gutangirwa amasomo y’Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, ndetse abo mu cyiciro cya mbere bakaba barimbanyije amasomo yabo.

Magingo aya hari gutangwa porogaramu eshanu za PhD muri Kaminuza y’u Rwanda zirimo iy’imibare, ubuhinzi, ubukungu, imiyoborere n’iy’amahoro.

Dr Ruvebana yagize ati “Izi ni porogaramu zifitiye akamaro igihugu n’ubwo ari bwo zigitangira turashaka kureba ni gute twakubaka ubushobozi bwa kaminuza kugira ngo izo porogaramu zizakomeze n’iyo ubu bufatanye bwaba butakiriho.”

Biteganyijwe ko binyuze muri ubu bufatanye mu mwaka wa 2024/25 hazashorwa miliyaro 3,5 Frw mu gushyigikira amasomo ya PhD n’aya Masters, akazaba agize 65,4% by’inkunga izatangwa na Suède.

Andi angana na miliyari 1,8 Frw azifashishwa mu bindi bikorwa birimo ibikorwaremezo bya internet, amasomero arimo n’ayo kw’ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imikoranire ya Kaminuza zo muri Suède n’iy’u Rwanda, Dr Etienne Ruvebana, yavuze ko bifuza ko n’ubwo ubu bufatanye bwahagarara, amasomo ya PhD azakomeza gutangirwa mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane mu Iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin, yagaragaje akamaro k’ubushakashati mu iterambere ry’igihugu anashimangira ko ari urwego rukwiye gushyirwamo ingufu
Iyi nama yari yitabiriwe n’abashakashatsi n’abandi bo muri za kaminuza zo muri Suède barenga 40
Inama ngarukamwaka nyuguranabitekerezo ihuriweho na Leta y’u Rwanda na Suède ku bijyanye n’ubushakashatsi binyuze muri Kaminuza y’u Rwanda, yamaze iminsi itatu irebera hamwe iterambere ry’iyi kaminuza
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yashimiye umusaruro w’iyi gahunda

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *